Umukinnyi wa Los Angeles Clippers, Kawhi Leonard, wegukanye ibikombe bibiri bya NBA, ndetse n'umuhanzikazi w'umunya-Nigeria Ayra Starr bazitabira iserukiramuco rya Giants of Africa, rizabera i Kigali guhera tariki 26 Nyakanga 2025 kugeza tariki 2 Kanama 2025.
Leonard, watowe nk’Umukinnyi Mwiza w’Imikino ya Nyuma ya NBA (NBA Finals MVP) mu 2014 na 2019, azaganiriza, anahugure urubyiruko ruzitabira umwiherero wa Giants of Africa, ndetse akaba yaranateguye amasomo azatanga ku rubyiruko rukina basketball rugera kuri 50 rwo mu Rwanda kuri Club Rafiki i Nyamirambo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 34 kandi azitabira umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikibuga gishya cya basketball cyubatswe ku nkunga ya Giants of Africa kuri St Ignatius mu murenge wa Kimironko.
Ni mu gihe, Sarah Oyinkansola Aderibigbe, wamenyekanye nka Ayra Starr, azataramira abazitabira igitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants of Africa tariki 2 Kanama 2025 muri BK Arena.
Uyu muhanzikazi, wamenyekanye mu ndirimbo nka “Rush,” “Bloody Samaritan,” “Commas,” n’izindi, yiyongereye ku bandi bahanzi b’ibyamamare bazaririmba mu gitaramo gisoza iri serukiramuco, rizamara icyumweru, barimo Kizz Daniel na Timaya.
Iserukiramuco rya Giants of Africa rizatangizwa n’igitaramo ku wa 27 Nyakanga 2025, aho abazakitabira bazataramirwa n’abarimo DJ Uncle Waffles, Sherrie Silver, Kevin Kade, Chriss Easy, Ruti Joël, ndetse na Boukuru.
Iri serukiramuco kandi rizitabirwa n’ibindi byamamare bitandukanye birimo uwahoze ari umukinnyi wa ruhago Didier Drogba, umukinnyi wa basketball Chiney Ogwumike, umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Michael Blackson, umunyamakuru Robin Roberts, umukinnyi wa filime Boris Kodjoe, ndetse n’abandi.
Abantu barenga ibihumbi 20 bitezwe kuzitabira ibirori ndetse n’izindi gahunda zizakorerwa mu iserukiramuco rya Giants of Africa rya 2025, rizahuriza hamwe urubyiruko rukina basketball rugera kuri 320, ruzaba ruturutse mu bihugu 20 byo muri Afurika.
Icyumweru cy’iserukiramuco rya Giants of Africa gikorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo gukina basketball, kwerekana umuco w’ibihugu bitandukanye biba byitabiriye, gukora ibikorwa bifasha abaturage, kwigisha, ndetse n’ibitaramo bya muzika n’iby’imideli.
Ibihugu bizitabira iri serukiramuco ni u Rwanda, Senegal, Nigeria, Cameroon, Mali, Ivory Coast, Ghana, Burkina Faso, Benin, Gabon, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania, DR Congo, Somalia, Ethiopia, Morocco, Botswana, na Afurika y’Epfo.
Si ubwa mbere iserukiramuco rya Giants of Africa rigiye kubera mu Rwanda, dore ko mu 2023 ubwo ryatangizwaga ryabereye i Kigali, hizizwa imyaka 20 uyu muryango wari umaze ushinzwe.
Giants of Africa ni umuryango udaharanira inyungu, washinzwe n’abarimo Masai Ujiri mu 2003, aho ukora ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko ndetse n’abandi baturage binyuze mu mukino wa basketball, ibitaramo, n’ibindi.
Iserukiramuco rya 2023 ryitabiriwe n’ibihugu 20 byo muri Afurika, ndetse risiga asaga miliyoni imwe n’igice y’amadorali y’Amerika ashowe mu bikorwa bitandukanye biri muri Kigali.
Icyo gihe igitaramo gisoza iserukiramuco cyaririmbwemo na Davido, Tiwa Savage, Tyla, na Bruce Melody.
Photo: Ubwo Didier Drogba, uzitabira iserukiramuco rya Giants of Africa rya 2025, yari yitabiriye umuhango wo Kwita Izina mu 2022.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody, yavuze ko atazongera kwihanganira abamwibasira ndetse n’abamusebya kubera k...