Follow
APR yatsinzwe na Mukura igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 18, wabereye kuri Sitade Huye kuri iki Cyumweru, tariki 23 Gashyantare 2025, bituma inanirwa gusatira Rayon Sports.
Igitego cyatsinzwe na Malanda Destin ku munota wa 19 ni cyo cyahesheje Mukura amanota atatu, ihita yuzuza amanota 27 aho iri ku mwanya wa gatandatu.
APR yinjiye muri uyu mukino isabwa gutsinda gusa kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy'amanota ari hagati yayo na mukeba wayo, Rayon Sports, yanganyirije i Huye na Amagaju ku munsi wejo.
Gusa iyi kipe, itozwa na Darko Novic, yananiwe gukomeza kwatsa igitutu kuri Rayon Sports, dore ko iyo ibona intsinzi yari gusigara irushwa inota rimwe.
Malanda Destin yatsindiye Mukura, yari yakiriye umukino, nyuma yo guhabwa umupira na Jordan Dimbumba, wabanje kunyura hagati ya Yussif Dauda na Niyomugabo Claude, maze ahereza umupira uyu rutahizamu, ukomoka muri DRC, wahise atera mu izamu.
Umutoza Darko Novic yakoze impinduka enye mbere y'uko igice cya kabiri gitangira, aho yakuyemo Denis Omedi, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, na Seidu Dauda, ashyiramo Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, na Nshimirimana Ismail.
Icyakora biba iby'ubusa, dore ko abasore ba Afhamia Lofti bihagazeho batahana amanota atatu.
Uyu ni umukino wa gatatu APR itsinzwe muri shampiyona y'uyu mwaka w'imikino, nyuma yo gutsindwa na Amagaju ndetse ikanaterwa na mpaga na Gorilla.
Iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda yagumye ku mwanya wa kabiri, aho afite amanota 37 mu mikino 18 imaze gukina, irushwa na Rayon Sports, iyoboye urutonde, amanota ane.
APR izakurikizaho Police ku wa Gatandatu, tariki 1 Werurwe 2025 kuri Kigali Pele Stadium.
Fitina Omborenga yasabye Rayon Sports ko batandukana kubera ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano.
Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Barcelona ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyu...
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...