Umuryango JOSCEEFA wateguye umwiherero uzafasha abana bifuza gukina umupira w'amaguru by'umwuga, gukabya izo nzozi, aho uzabera kuri Green Hills Academy i Kigali guhera tariki 11 kugeza 14 Kanama 2025.
Ni umwiherero ugiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, aho kuri iyi nshuro uzitabirwa n'abana bari hagati y'imyaka irindwi na 14.
Abana bazitabira uyu mwiherero bazigishwa umupira w'amaguru, ndetse banategurwemo kuzavamo abakinnyi b'umwuga.
Umuyobozi mukuru wa JOSCEEFA, Joseph Ogechukwu Nnachi, avuga ko amasomo kuri ruhago atangwa n'uyu muryango afasha abana mu buryo bwa tekinike, ndetse no mu mutwe.
Yagize ati "Dufasha abakinnyi kuzamura icyizere, mu buryo bwa tekinike ndetse no mu buryo bw'imitekerereze."
Uyu mwiherero, uzamara iminsi ine, uzajya utangira saa yine za mu gitondo, aho kwiyandikisha bisaba kwishyura ibihumbi 50 Frw.
Nnachi ahamya ko JOSCEEFA yafasha umwana ukiri muto kuvamo umukinnyi ukomeye, dore ko banatanga amasomo ahoraho kandi akenerwa muri ruhago ku mukinnyi ubishaka.
Avuga kandi ko JOSCEEFA inafasha abakinnyi, basanzwe bakina by'umwuga, kuzamura urwego, aho itanga amasomo yabafasha gukina muri za shampiyona zikomeye i Burayi, Asia, ndetse no muri Amerika y'Epfo.
JOSCEEFA ni Umuryango ukomoka muri Norway, aho ugamije guteza imbere umupira w'amaguru byumwihariko uhereye mu bakiri bato.
Usanzwe unakorana n'amwe mu marerero akorera mu Rwanda, arimo nka Dream Team Academy Rwanda.
Si abakinnyi JOSCEEFA ifasha gusa, dore ko itanga n'amahugurwa ku batoza b'umupira w'amaguru.
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwand...
Masudi Narcisse yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla avuye mu Amagaju.
Uyu mukinnyi,...
Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Rwanda Mutsinzi Patrick amasezerano y'imyaka ibiri.
Rayon Sports yahishuye umugambi ifite wo kugabanya amafaranga ihemba abakozi bayo, kugira ngo irwanye amadeni no kudahembera...
Fitina Omborenga yasabye Rayon Sports ko batandukana kubera ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano.