Follow
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yabwiye B&B Kigali ko umushinga w’iyi kipe w’akanyenyeri wiswe “GIKUNDIRO *702#” ufite intego yo kubyara byibuze miliyari 15 Frw mu gihe kingana n’amezi 18.
Ubwo yari mu kiganiro Sports Talk the Plateau kuri uyu wa Kabiri, Murenzi yavuze ko ikipe ifite umugambi wo “kugera byibuze ku banyamuryango ibihumbi 500 batanze umusanzu fatizo (ungana ni 30,000 Frw)” mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice.
Murenzi yavuze ko abantu ibihumbi 500 baramutse batanze uwo musanzu fatizo, byahita bibyara miliyari 15 Frw, akavuga ko uwo musanzu fatizo ukenewe numara kuzura, hazahita hatangizwa kompanyi y’ubucuruzi ya Rayon Sports – umushinga watangiye gutekerezwa witwa Rayon Sports Ltd.
Ati “Icyo gihe nibwo umusanzu fatizo wawe uzahinduka umugabane mu ishoramari, kuko umusanzu fatizo ntukungukira, ariko umugabane urakungukira muri kompanyi….bya bihumbi 30 byawe bizajya bikungukira amafranga runaka.”
Yasobanuye ko komite iri kuyobora Rayon Sports, yagiyeho mu Ugushyingo 2024, yasanze uyu mushinga w’akanyenyeri uhari ariko utanoze, byumwihariko mu buryo bw’amasezerano, maze yiha intego yo kuwuvugurura.
Yatanze urugero ko nka kompanyi yabafashaga mu gucunga uyu mushinga yatwaraga arenga 30% mu yavuye mu kanyenyeri.
Ati “Perezida (w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports) Muvunyi rero ni we wavuze ati reka twegerane dushake igisubizo.”
Murenzi yagaragaje ko amavugurura ya mbere ari gukorwa kuri uyu mushinga ari ayerekeranye n’ikoranabuhanga yawo, ku buryo uyu mushinga uzajya ukoreshwa “mu ishoramari no mu gushaka abafatanyabikorwa.”
Yasobanuye ko umukunzi wa Rayon Sports ashobora gutanga umusanzu usanzwe wo gutera inkunga Rayon Sports cyangwa agatanga umusanzu fatizo, ungana n’ibihumbi 30,000 Frw, binyuze muri iyi gahunda y’akanyenyeri.
Yongeyeho ko amafaranga atangwa y’umusanzu fatizo adakorwaho, ndetse ko abikwa ukwayo muri I&M Bank.
Ati “Ayo mafaranga abikwa muri I&M, ntakorwaho. Ariko umusanzu usanzwe ushobora gukorwaho, bivuze ngo (urugero) wohereje amafaranga yo kugura umukinnyi, ayo ajya mu cyo twita ikofi ikurikiranwa umunsi ku munsi na Komite Nyobozi ya Rayon Sports.”
Murenzi yahishuye ko mu gihe Rayon Sports izaba imaze gufungura kompanyi y’ubucuruzi yayo, za miliyari 15 Frw zifuzwa zizahita zishyirwamo nk’umugabane wa 51% muri iyo kompanyi.
Ni mu gihe imigabane ingana na 49% izaba isigaye izashyirwa ku isoko.
Ati “Mu myaka 3 iri mbere, Rayon Sports yatungwaga n’abafatanyabikorwa, abanyamuryango, ndetse n’amafaranga avuye ku ma sitade, izatangira kwinjiza ibiturutse ku bucuruzi bw’ibikorwa byayo.”
Murenzi avuga ko Komite Nyobozi ya Rayon Sports ifite intego z’uko iyi kipe yayoborwa mu buryo bwa kinyamwuga, Agahamya ko ubuyobozi bw’ikipe buri kwigira kuri Yanga Africans yo muri Tanzania kuko na yo yanyuze mu bihe nk’ibyo barimo.
Ati “Mu mavugurura tugomba gukora ni ukubaka umuryango ufite inzego ariko zikora mu buryo bwa kinyamwuga.”
Photo: Imodoka (Bus) nshya ya Rayon Sports ifite agaciro kangana n'ibihumbi 135 by’amadorali y’Amerika ($135,000).
Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro uyu mushinga wo kwandika abanyamuryango bayo mu ikoranabuhanga rigezweho wiswe “GIKUNDIRO *702#” mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Kanama 2025.
Muri ibyo birori, Gakwaya Olivier, wabaye umunyamabanga wa Rayon Spoets hagati ya 2008 na 2017, yemejwe nk’umuyobozi nshingwabikorwa w’umushinga wa Rayon Sports wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.
Muri ibyo birori kandi hanatangarijwemo ko Rayon Sports yamaze kugura imodoka (bus) ifite agaciro k’ibihumbi 135 by’amadorali y’Amerika, aho babifashijwemo n’abarimo ikigo cy’itumanaho cya Airtel.
APR yisanze mu itsinda B rya CECAFA Kagame Cup 2025, aho iri kumwe na NEC yo muri Uganda, Bumamuru yo mu Burundi, ndetse na ...
Umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko icy...
Rwanda Premier League yatangaje ko shampiyona y'u Rwanda ya ruhago y'umwaka w'imikino wa 2025-26 izatangira tariki 12 Nzeri ...
APR FC yatomboye Pyramids, yegukanye irushanwa riheruka, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, nk'uko byavuye muri...
Rayon Sports izahura na Singida Black Stars yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, nk'uko byavuye...