Umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yavuze ko icyamuteye imbaraga zo kwiyamamariza kuri uyu mwanya ari ishyaka afite ryo gukora impinduka muri iri shyirahamwe.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali muri Sports Talk The Plateau, Shema yagaragaje ko ashaka kuzana iterambere muri FERWAFA, ku buryo isi izamenya ko mu Rwanda ruhago yateye imbere.

Ati "Ni iki cyafasha FERWAFA kuva aho iri uyu munsi ikagera ahandi heza, bikagaragarira isi ko mu Rwanda hari umupira w'amaguru?"

Shema yavuze ko hari ibyo ashaka kuzahita akora byihutirwa mu minsi 100 ye ya mbere muri FERWAFA, mu gihe yatorwa.

Muri ibyo bikorwa, yavuze ko azakora igishoboka cyose ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikabona itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 cyangwa ikitwara neza mu mikino irimo yo gushaka itike.

Yagize ati "Dushobora kutaba aba mbere, ariko tugasoza imikino y'amatsinda turi ku mwanya wa kabiri."

Yagaragaje ko kandi ashaka gukomeza Amavubi by'igihe kirekire, akitabwaho atari mu gihe afite imikino gusa.

Mu minsi 100 ye ya mbere kandi, Shema yavuze ko azashyiraho uburyo burambye bwo bw'iterambere ry'abakiri bato mu gukina umupira w'amaguru, ashimangira ko kandi iryo terambere ry'abana rizajyana no kwita ku myigire yabo.

Bimwe mu bindi ahamya ko azazana muri FERWAFA harimo no kuzamura urwego rw'ihangana mu makipe yo muri shampiyona, byumwihariko iy'icyiciro cya mbere, ndetse no kongera ibihembo bitangwa ku makipe.

Shema avuga ko amakipe umunani ya mbere muri shampiyona y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagabo azajya ahembwa, aho ikipe ya mbere mu cyiciro cya mbere izajya ihabwa miliyoni 80 Frw, naho iya mbere mu cyiciro cya kabiri ihabwe miliyoni 25 Frw.

Ni mu gihe muri shampiyona y'abagore, mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri, amakipe atandatu ya mbere azahembwa. Iya mbere mu cyiciro cya mbere izajya ihembwa miliyoni 20 Frw, naho iya kabiri ihembwe miliyoni 10 Frw.

Ibihembo muri shampiyona zo muri ruhago y'u Rwanda

Photo: Uko amakipe azajya ahembwa (mu mafaranga) muri shampiyona y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagabo no mu bagore, mu gihe Shema Fabrice yatorerwa kuyobora FERWAFA.

Shema si mushya muri ruhago yo mu Rwanda, dore ko yabaye Perezida wa AS Kigali mu 2019, aza kwegura muri Kamena 2023, ariko nyuma aza kongera kugaruka ku nshingano zo kuyobora iyi kipe y'i Kigali nyuma y'amezi make kugeza n'aya magingo.

Yagaragaje ko imyaka yamaze ari Perezida wa AS Kigali yagize umusaruro mwiza cyane, ati "Uhereye ku ikipe ubwayo, ukuntu yagiye yaguka, kumenyekana, ndetse no guhagararira u Rwanda mu marushanwa y'Afurika. Ariko n'ikindi, twarareze, hari abana baje muri AS Kigali, barahava, barazamuka bajya gukina mu bindi bihugu."

Biteganyijwe ko amatora ya FERWAFA azaba ku wa Gatandatu, tariki 30 Kanama 2025.

FERWAFA yari imaze imyaka ibiri iyoborwa na Munyantwali Alphonse, wagizwe Perezida w'iri shyirahamwe muri Kamena 2023, nyuma y'uko Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mirimo ye.

Shema Fabrice

Photo: Ubwo Shema Fabrice yasohokaga mu modoka ye, ageze aho B&B Kigali ikorera.