Album UTOPIA y’umuraperi w’Umunyamerika Travis Scott ikomeje kwandika amateka mashya mu muziki mpuzamahanga, nyuma y’uko ari yo album ya mbere muri iyi njyana ibashije kugera ku mubare wa miliyari zirindwi z’abayumvise ku rubuga rwa Spotify.

Iyi album, yagiye hanze ku wa 28 Nyakanga 2023, yongeye kwerekana ubushobozi bwa Travis Scott mu gukurura abantu benshi ku isi hose binyuze mu miterere idasanzwe y’umuziki we.

UTOPIA ni album ya kane ya Travis Scott, aho iriho indirimbo 19.

Uyu muhanzi, ukomoka i Texas muri Leta Zunze za Amerika, yifashishije abahanzi batandukanye kuri iyi album, barimo Drake, Beyoncé, The Weeknd, SZA, Future na Bad Bunny.

Ibyo bikaba biri no mu byatumye iyi album irushaho gukomeza gukundwa cyane ku rwego mpuzamahanga.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuri iyi album, zirimo "FE!N" yakoranye na Playboi Carti, "MY EYES" yakoranye na Bon Iver, na Sampha, ndetse na "MELTDOWN" yakoranye na Drake.