Album “UTOPIA” y’umuraperi w’Umunyamerika Travis Scott ikomeje kwandika amateka mashya mu muziki mpuzamahanga, nyuma y’uko ari yo album ya mbere muri iyi njyana ibashije kugera ku mubare wa miliyari zirindwi z’abayumvise ku rubuga rwa Spotify.
Iyi album, yagiye hanze ku wa 28 Nyakanga 2023, yongeye kwerekana ubushobozi bwa Travis Scott mu gukurura abantu benshi ku isi hose binyuze mu miterere idasanzwe y’umuziki we.
UTOPIA ni album ya kane ya Travis Scott, aho iriho indirimbo 19.
Uyu muhanzi, ukomoka i Texas muri Leta Zunze za Amerika, yifashishije abahanzi batandukanye kuri iyi album, barimo Drake, Beyoncé, The Weeknd, SZA, Future na Bad Bunny.
Ibyo bikaba biri no mu byatumye iyi album irushaho gukomeza gukundwa cyane ku rwego mpuzamahanga.
Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuri iyi album, zirimo "FE!N" yakoranye na Playboi Carti, "MY EYES" yakoranye na Bon Iver, na Sampha, ndetse na "MELTDOWN" yakoranye na Drake.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.