Mu ijoro ridasanzwe ryabereye mu iserukiramuco rikomeye rya Coachella ku wa 18 Mata 2026, umuhanzikazi Billie Eilish yagaragaje amarangamutima akomeye ubwo yatungurwaga n’inshuti ye Justin Bieber, ikamuhamagara ku rubyiniro.

Ibi byabaye mu gitaramo cyo gusoza icyumweru cya kabiri cy’iri serukiramuco, aho Justin Bieber yari umuhanzi mukuru. Mu gihe yaririmbaga indirimbo ye izwi cyane “One Less Lonely Girl,” yahise ahamagara Billie Eilish wari uri mu bafana, amusaba ko yaza akamuririmbira.

Nk’umuntu wakuze ari umufana ukomeye wa Bieber, Billie Eilish ntiyabashije kwihangana.

Yagaragaje amarangamutima menshi, yipfutse ku munwa, amarira atangira kumuzenga mu maso kubera ibyishimo. Amaze kugera ku rubyiniro, yakomeje kugaragaza ibyishimo bikomeye kugeza ubwo apfukamye, atangira kuryoherwa ni ndirimbo.

Justin Bieber na we ntiyazuyaje kumuhobera no kumugaragariza urukundo, ibintu byashimangiye ubucuti bukomeye aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye. Nyuma y’iyo ndirimbo, Billie yasubiye mu bafana akomeza kureba igitaramo yishimye.

Uyu mwanya wari ufite igisobanuro gikomeye cyane kuri Billie Eilish kuko yahuriye bwa mbere na Justin Bieber muri Coachella ya 2019, ubwo yari afite imyaka 17.

Kuva icyo gihe, ubucuti bwabo bwakomeje gukura, aho Bieber yagiye amuba hafi, cyane cyane mu kumufasha mu iterambere rye nk'umuhanzi.

Billie Eilish yagiye agaragaza inshuro nyinshi ko yakuze ari umufana ukomeye wa Justin Bieber. Yigeze guhishura ko yifuje kuba icyamamare kugira ngo azabashe guhura na Bieber.

Igitaramo cya Justin Bieber cyasojwe mu buryo bwanogeye abacyitabiriye, aho yanatumiye abandi bahanzi batandukanye, barimo The Kid LAROI, Tems, Wizkid, SZA na Big Sean.