Mu gihe umuziki Nyarwanda ukomeje kwagura imbibi, abahanzi babiri bakomeye, Bruce Melodie na Element EleéeH, bakomeje kugaragaza umuhate udasanzwe mu kwigarurira Afurika binyuze mu mikoranire n’ibyamamare byo ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyi minsi, biragaragara ko abahanzi Nyarwanda bari gushyira imbaraga mu gukorana n’abandi bo hanze y’u Rwanda, ibintu biri kuzamura urwego rw’umuziki w’imbere mu gihugu, ukagera kure.

Bruce Melodie aherutse guteguza abakunzi be umuzingo w’indirimbo (album) ari gutunganya, aho byitezwe ko uzagaragaraho indirimbo yakoranye n’ibyamamare nka Oxlade wo muri Nigeria, ndetse na Ali Kiba wo muri Tanzania.

Bruce Melodie, uri hafi kuzuza miliyoni y’abamukurikira ku rubuga rwa YouTube, akomeje guha icyizere abakunzi be ko hari ibihangano byinshi biri mu nzira, birimo n’ibyo yakoranye na Bien-Aimé Baraza, Kivumbi King, ndetse na Mike Kayihura.

Icyakora, yasabye abafana be kujya bihangana, abibutsa kutamwishyuza ibikorwa yababwiye.

Ku rundi ruhande, Element EleéeH na we uri mu bagezweho cyane ─ yaba mu gutunganya indirimbo ndetse no kuririmba ─ aherutse gutangaza ko ari gutegura album ye ya mbere izaba igizwe ahanini n’imikoranire mpuzamahanga.

Muri iyo album, hariho amazina akomeye nka Ruger, Kizz Daniel, ndetse na Qing Madi. Ibyo bikaba bigaragaza ko ari umushinga uremereye ushobora guhindura byinshi mu rugendo rwe rwa muzika.

Ikindi kandi, Element EleéeH yamaze guteguza indirimbo yise “Ayayaah” yakoranye na Joshua Baraka na Bien-Aimé Baraza, aho biteganyijwe ko izajya hanze mu gihe cya vuba.

Ibi byose bigaragaza neza ko Bruce Melodie na Element EleéeH bari mu murongo umwe wo kuzamura izina ry’u Rwanda mu muziki mpuzamahanga.