Umuhanzikazi Butera Knowless ategerejwe mu gitaramo cyiswe “The Kick Off”, kizabera kuri Goldonne Sonne Hotel iherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera ku wa 24 Mata 2026 guhera saa munani z’amanywa.

Iki gitaramo kigamije gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iyi hoteli nshya, kikazaba kirimo imyidagaduro itandukanye, aho Knowless azasusurutsa abitabiriye.

Knowless, umaze igihe kinini ari ku isonga mu muziki nyarwanda, azataramira abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka “Nzabampari,” “Te Amo,” “Peke Yangu,” ndetse n’izindi zakomeje gutuma amenyekana kuruhando mpuzamahanga.

Kugeza ubu, Butera Knowless abarizwa muri nzu y'umuziki ya Kina Music, iyoborwa n'umugabo we Ishimwe Clement, ari na we utunganya ibihangano bye byinshi, ndetse ikaba ari n'imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye mu Rwanda.

Kina Music yamufashije kwagura ibikorwa bye no gukomeza kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.