Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Davis D yagaragaje ko yegeje imbere iki gitaramo kubera amashyushyu agifitiye.
Ati: "Sinashoboraga gutegereza igihe kirekire, kubera ibyiza mbateganyirije, n'ukuntu nkumbuye gutaramira abafana banjye, negeje igitaramo imbere. Mwitegure ijoro ritazibagirana."
Iki gitaramo, Davis D giteganyijwe kubera muri 'Camp Kigali, ahasanzwe habera ibitaramo bitandukanye. Uyu muhanzi azanizihirizamo imyaka 10 amaze akora umuziki.
Kugeza ubu Bulldog niwe muhanzi wenyine umaze gutangazwa uzafasha Davis D muri iki gitaramo, gusa byitezwe ko Bushali na Platini nabo bari mu bazifashisha, dore ko banakoranye indirimbo.
Hari n'amakuru avuga ko uyu muhanzi azifashisha umuhanzi ukomoka hanze y'u Rwanda.
Davis D, uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe mu Rwanda, aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Jeje' yahuriyemo n'umuhanzi Platini.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody, yavuze ko atazongera kwihanganira abamwibasira ndetse n’abamusebya kubera k...