Follow
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2024.
Ni igitaramo Massamba yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 amaze akora umuziki ndetse n'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, aho yanatanze umusanzu muri urwo rugendo nk’umuhanzi.
Uvuze ko iki gitaramo kiri mu bya Gakondo bimaze kwitabirwa cyane muri iki gihugu ntiwaba wibeshye, dore ko ubwitabire bwari hejuru.
Iki gitaramo, cyatangiye ahagana ku isaha ya saa 20:00 kigasozwa saa Sita z’ijoro, cyatangijwe n'igikorwa cyo kumurika imideli mbere y’uko DJ GRVNDLVNG ashyushya abari bitabiriye. Umuhanzi Ariel Wayz niwe wabimburiye abandi bahanzi kugera ku rubyiniro, akurikirwa na Ruti Joel wagaragajwe urukundo cyane n’abari bitabiriye igitaramo.
Ruti yahise yakira Massamba Intore, weretswe urukundo rwinshi ubwo yageraga ku rubyiniro.
Massamba, ufatwa nk’umubyeyi w’injyana ya Gakondo mu Rwanda, yataramiye abari bitabiriye birandita mu ndirimbo zitandukanye zamenyekanye zirimo “Araje”, “Ari hehe”, “Amarebe” na “Imihigo y'imfura”, n’izindi.
Uyu muhanzi, wanyuzagamo akanasanga abitabiriye mu byicaro byabo, kandi yafatanyije n'umukobwa we Ikirezi Deborah utuye muri Canada kuririmba indirimbo "Amatage".
Bamwe mu bandi bahanzi bagaragaye ku rubyiniro muri iki gitaramo barimo; Josh Ishimwe, Jules Sentore, Ibihame by’Imana, na Teta Diana.
Indirimbo “U Rwanda Mureba” Massamba yahuriyemo na Dj Marnaud niyo yasoje iki gitaramo. Iyi ndirimbo, yasohotse mu gihe cyo kwamamaza umukuru w’igihugu, yishimiwe nabenshi, aho aba bahanzi babiri bayiririmbaga banayibyina bari gufashwa n’abarimo Ruti Joel.
Massamba kandi yahawe impano y’ifoto ye ari kumwe na Perezida Kagame, yafashwe mu 2017, ubwo iki gitaramo cyaganaga ku musozo.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody, yavuze ko atazongera kwihanganira abamwibasira ndetse n’abamusebya kubera k...