Umuhanzi QD Mufasa yateye indi ntambwe ikomeye mu rukundo rwe, yambika impeta umukunzi we, agaragaza ko yiteguye kumubera umufasha mu buzima bwe bwose.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, QD Mufasa yasangije abakunzi be amafoto ari kumwe n’umukunzi we, ayaherekesha amagambo arimo amarangamutima menshi agaragaza urukundo rukomeye amufitiye ndetse n’isezerano ryo kuzabana ubuziraherezo.
Mu magambo ye yagize ati: "Si uko nabonye urukundo gusa, ahubwo nabonye urugo rwanjye muri wowe."
"Uyu munsi ndagusezeranyije iteka ryose, kandi buri munsi nzanjya mbikugaragariza winjiye mu buzima bwanjye nk’indirimbo nziza ntifuza ko irangira."
"Uyu munsi nahinduye iyo ndirimbo iy’ubuzima bwose. Tuzabana iteka ndagukunda cyane, urukundo ngukunda ntiruzigera rushira.”
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Teta," "Bujumbura," na “Apana” yakoranye na Zeo Trap.
Photo: QD Mufasa n'umukunzi we Pamella bemeranyije kubana akaramata.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.