Umuhanzikazi w'ikirangirire Rihanna yongeye kwandika amateka mashya mu muziki mpuzamahanga, agera ku rwego rutari rwarigeze rugerwaho n’undi mugore uwo ari we wese.
Rihanna, wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo "We Found Love", n'izindi nyishi, yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere ugejeje indirimbo zirenga miliyoni 200 zemejwe na Recording Industry Association of America (RIAA).
Iyi mibare ya RIAA iba ishingiye ku giteranyo cy’indirimbo zagurishijwe, hamwe n’izumviswe cyane ku mbuga zitandukanye, aho kumvwa inshuro nyinshi bihindurwamo imibare ihwanye n’igurishwa ry’indirimbo.
Kugeza ubu, Rihanna afite indirimbo zemejwe zingana na miliyoni 200.5, ibintu bitigeze bigerwaho n’undi muhanzikazi uwo ari we wese mu mateka y’uru ruganda.
Ibi bimushyira ku mwanya wa gatatu mu bahanzi bose bamaze kugera kuri uru rwego rwo hejuru mu bijyanye n’indirimbo zo mu buryo bwa “digital singles”, aho akurikiye Drake ufite miliyoni 277.5, na Morgan Wallen ufite miliyoni 215.
Ibi bigaragaza imbaraga z'ibihangano bya Rihanna mu muziki, aho indirimbo ze zigikundwa cyane nubwo amaze igihe adasohora inshyashya.
Rihanna aheruka gusohora album mu 2016.
Umukinnyi wa ruhago, Alex Iwobi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze EP ye ya mbere yise “More To Life”, ikazaru...
Umuhanzi Massamba Intore yashimishije abitabiriye igitaramo cye yise “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugor...
Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Umuhanzi Yampano yagaragaje ko umuziki Nyarwanda ukorwa muburyo bwa ‘magendu’ bitewe n’inzira zikoreshwa mu guha abahanzi ak...
Umuhanzi Davis D yahinduye amatariki y'igitaramo cye yise 'Shine Boy Fest' agishyira tariki 29 Ukwakira 2024.