Umuhanzi The Ben yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro agaragaza ko yahaye imbabazi umunyamakuru Sengabo Jean Bosco, wamenyekanye nka Fatakumavuta.
Tariki 6 Ugushyingo 2024, habura amasaha make ngo Fatakumavuta asomerwe imyanzuro y'urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nibwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko yababariye umunyamakuru Fatakumavuta, ndetse anamwifuriza kurekurwa agataha.
Nyuma y'ubwo butumwa yanyujije ku imbugankoranyambaga ze, abenshi batandukanye banyuze ahatangirwa ibitekerezo bamunenga bamubwira ko niba koko yiyemeje kubabarira Fatakumavuta atari akwiye kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga ahubwo yamusabira imbabazi mu urukiko.
Uwunganira Fatakumavuta nawe ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, abajijwe niba imbabazi The Ben yahaye Fatakumavuta hari icyo zigiye guhindura ku birego uyu munyamakuru akurikiranyweho, yavuze ko mu gihe byaba binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga gusa ntacyo byatanga.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 7 Ugushyingo 2024, nibwo hacicikanye ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro arumenyesha ko yahaye imbabazi Fatakumavuta.
Muri iyo baruwa bigaragara ko yanditswe tariki ya 5 Ugushyingo 2024, The Ben yagize ati "Njyewe MUGISHA Ben alias The Ben ufite indangamuntu nimero 1198780015555102 utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga nandikiye Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ndumenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye, nkaba nsaba ko Sengabo Jean Bosco yarekurwa."
Photo: Ibaruwa The Ben yandikiye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro arusaba ko Fatakumavuta yarekurwa.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody, yavuze ko atazongera kwihanganira abamwibasira ndetse n’abamusebya kubera k...