Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agasuzuguro" ka Tems, wakuyeho igitaramo yarafite i Kigali mu Rwanda.
Tom Close, ufatanya umuziki no kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, yagaragaje ko umunsi igitaramo cya Tems cyari kuzaberaho i Kigali, hakorwa igitaramo kirimo abahanzi b'abanya-Rwanda gusa.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Tom Close yabajije abamukurikira niba hari abifuza ko hacibwa "agasuzuguro" nyuma y'uko Tems atangaje ko atagitaramiye i Kigali.
Yagize ati " Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanyarwanda muri BK ARENA, kuri iyi tariki (yari kuzaberaho igitaramo cya Tems), mubigaragaze...."
Byari biteganyijwe ko umuhanzikazi Tems, ukomoka muri Nigeria, ataramira muri BK Arena tariki 22 Werurwe 2025, muri gahunda yo kwamamaza album ye nshya yise "Born in the Wild."
Gusa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 30 Mutarama 2025, Tems yatangaje ko atagitaramiye i Kigali kubera "amakimbirane ari hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."
Tems, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati "Rero mperutse kwamamaza igitaramo cyanjye mu Rwanda ariko ntazi y'uko hari amakimbirane hagati y'u Rwanda na Congo. Sinigeze ngambirira kuba ntibindeba ku byerekeye n'ibibazo biri ku isi, nkaba nsabye imbabazi niba byaragaragye gutyo."
Yongeyeho ati "Ntabwo narinzi ibijya mbere. Umutima wanjye wihanganishije abahungabanijwe n'ibyo. Amakimbirane si urwenya, kandi ndizera nanasengera amahoro muri iki gihe."
Nyuma y'uko Tems atangaje ibi, abakoresha imbuga nkoranyambaga, byumwihariko abo mu Rwanda, bagaragaje ko ibi uyu muhanzikazi yatangaje ari urwitwazo rudafite ishingiro, cyane ko ibibazo by'amakimbirane biri muri DRC bimaze igihe, ndetse mu Rwanda yari kuzakorera icyo gitaramo hakaba hari amahoro.
Abumva twaca aka gasuzuguro tukikorera igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanyarwanda muri @bkarenarw, kuri iyi tarike, mubigaragaze muri comments, Retweets na Likes. Twagiye. pic.twitter.com/316RpyYyLz
— Tom Close 🇷🇼 (@tomcloseOG) January 31, 2025

Photo: Umuhanzikazi Temilade Openiyi, uzwi nka Tems, yakuyeho igitaramo yari kuzakorera i Kigali.
So I recently promoted my show in Rwanda without realising that there is ongoing conflict between Rwanda and Congo. I never ever intend to be insensitive to real-world issues, and I sincerely apologize if this came across that way. I simply had no idea this was going on. My heart…
— TEMS (@temsbaby) January 30, 2025
Leave a Comment