Umuhanzi wo muri Nigeria, Raoul John Njeng-Njeng uzwi cyane nka Skales, yavuze ko ari we watumye Burna Boy amenyekana binyuze mu ndirimbo bakoranye mu 2017.
Ikinyamakuru Naija News gitangaza ko Skales mu kiganiro aherutse kugirana na Naija FM, Lagos, yavuze ko hari igihe yateye inkunga Burna Boy mu mwuga we.
Skales yagaragaje ko umuhanzi Burna Boy nta ndirimbo yari afite ikunzwe mbere y'uko basubiranamo ndirimbo "Temper" mu 2017.
Yakomeje avuga ko Burna Boy na we yamuteye inkunga amaze kumenyekana cyane.
Yagize ati "Nk'uko byari bimeze icyo gihe, Burna boy nta ndirimbo yari afite mbere yo kumushyira muri "Temper Remix."
"Nyuma yo gukorana natwe nibwo yatangiye kwitwara neza. Sinshaka kwiha icyubahiro cy'uko yagize icyo ageraho kubera njye, ariko yanyeretse ko ari umuntu w'ingirakamaro mu gihe cy'imyaka myinshi, kandi ndatekereza ko na we hari igihe namweretse ko ari umuntu w'ingenzi."
Photo: Skales yasubiranyemo indirimbo ye "Temper" na Burna Boy mu 2017.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody, yavuze ko atazongera kwihanganira abamwibasira ndetse n’abamusebya kubera k...