Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Ishimwe Vestine, uhuriye mu itsinda rimwe na murumuna we Dorcas, yahishuye ko atorohewe n’urushako amazemo amezi atandatu gusa.

Mu magambo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agahita yongera akayasiba, Vestine yavuze ko yafashe umwanzuro mubi wo guhitamo umugabo bari kumwe we, Idrissa Ouédraogo, ndetse yongeraho ko mu gihe bamaranye abayeho ubuzima bubi.

Yanditse ati "Uyu munsi, ubuzima ndi kubamo si bwo nahisemo. Ndi kuba mu bihe bibi kandi simbikwiye."

"Ndabizi ko nahisemo nabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bitubaho kugira ngo bitwigishe."

Vestine yakomeje agira ati "Nize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyicire ubuzima."

Ubutumwa bw'uyu muhanzikazi kandi bugaragaza ko umubano we na Idrissa Ouédraogo warangiye, dore ko yavuze ibyo azakurikiza ahitamo umugabo bazashakana mu bihe by'ahazaza.

Ati "Undi mugabo nzahitamo kubana nawe, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi."

Aba bombi basezeranye imbere y'Imana muri Nyakanga uyu mwaka.

Vestine n'umugabo we

Photo: Umuhanzikazi Ishimwe Vestine yaciye amarenga ko abanye nabi n'umugabo we, Idrissa Ouédraogo, ukomoka muri Burkina Faso.