Inzu itunganya umuziki ikanareberera inyungu z'abahanzi, Kina Music, yatangaje ko yasinyishije umuhanzikazi Zuba Ray.
Ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Nzeri 2024, Kina Music yagaragaje ko yishimiye kwakira uyu muhanzikazi inashimangira ko afite impano idasanzwe.
Mu butumwa iyi nzu yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti: "Impano idasanzwe ya Zuba Ray izakurura abantu b'imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo."
Zuba Ray yahise anasohora indirimbo ye ya mbere ari muri Kina Music. Ni indirimbo yise 'Igisabo' yanditswe inatunganywa na Ishimwe Clement, usanzwe ariwukorera muri Kina Music, anabereye umuyobozi.
Zuba Ray, izina rishya mu muziki nyarwanda, ni umuhanzikazi w'imyaka 20 y'amavuko uririmba mu njyana ya R&B na Afropop.
Nel Ngabo niwe muhanzi waherukaga gusinya amasezerano y'imikoranire na Kina Music, aho yayinjiyemo mu ntangiriro za 2019. Kugeza ubu, iyi nzu iri kubarizwamo abahanzi batatu.
Kina Music kandi n'imwe mu nzu zitunganya umuziki zikanareberera inyungu z'abahanzi zikomeye mu Rwanda. Dore ko hagiye hakurira abahanzi b'amazina aremereye ku ruhando rw'umuziki nyarwanda barimo Christopher, King James, Tom Close, Daddy Casanova, ndetse na Igor Mabano.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Turahirwa Moses, washinze i...
Umuhanzi w'ikirangirire John Roger Stephens, wamenyekanye nka John Legend, yageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu...
Umuhanzi Tom Close yagaragaje ko yifuza ko hakorwa igitaramo kigizwe n'abahanzi b'abanya-Rwanda gusa mu rwego rwo guca "agas...
Umuhanzi Itahiwacu bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yongeye gushimangira ko nta kibazo afitanye n'umuhanzi The Ben.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melody, yavuze ko atazongera kwihanganira abamwibasira ndetse n’abamusebya kubera k...