Follow
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Israel n'umutwe wa Hamas bateye intambwe ya mbere mu bwumvikanye bwo kuzana amahoro mu gace ka Gaza no guhagarika intambara.
Iyi nkuru yakiranwe ibyishimo bitarondoreka i Gaza n'i Tel Aviv muri Israel.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Perezida Trump yagize ati “Nishimiye gutangaza ko Israel na Hamas basinye amasezerano y’icyiciro cya mbere agamije kugarura amahoro.”
Yakomeje avuga ko ibi bivuze ko abashimuswe bose bagiye guhita barekurwa, “kandi Israel izahita ikura ingabo zayo ziri mu gace ka Gaza nk’uko byumvikanweho.”
Hamas yemeje iby'aya masezerano, ariko ntabwo irabona urutonde rwose rw'imfungwa zayo Israel igomba kurekura mu guhererekanya.
Minisitiri w'intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yise aya masezerano "umunsi ukomeye kuri Israel" kandi ko agiye gutumiza abo muri guverinoma ye kuri uyu wa Kane kugira ngo bayemeze.
Itsinda ry'abanye-Palestine bo muri Gaza bishimiye cyane ko amahoro agiye kuboneka.
Aya masezerano akubiyemo ko agahenge gahita kubahirizwa, guverinoma ya Israel nimara kuyemeza.
Aya masezerano kandi yagezweho nyuma y'ibiganiro by'impande zombi bimaze iminsi bibera i Sharm El-Sheikh mu Misiri, higwa ku nyandiko y'amahoro yari yatanzwe na Donald Trump.
Ubwumvikane bwagezweho nyuma y'imyaka ibiri Israel itangije igitero kuri Gaza, yihimura ku gitero Hamas yakoze muri Israel tariki 07 Ukwakira 2023.
Igitero cya Hamas muri Israel cyiciwemo abantu 1,200, mu gihe abandi 251 bashimuswe, batwarwa bunyago.
Abantu bagera ku 67,183 baguye mu bitero bya Israel muri Gaza kuva iki gihugu gitangiye kwihimura. Abo barimo abana bagera ku 20,179 nk'uko bivugwa na Minisiteri y'Ubuzima ya Hamas.
Perezida Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bashya nk'uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyan...
Ingabire Marie Immaculée, wari Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane ‘Transparency International’ ishami ry'u Rwa...
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwiteza imbere binyuze mu ishoramari, Ur...
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ingengabitekerezo ya jenoside ari virusi mbi urubyiruko rukwiriye kwirinda, rukayikumi...
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...