Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse, bitazagira ingaruka ku biciro by’ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ibi Amb. Uwihanganye yabitangaje nyuma y'uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byongeye kuzamuka, aho litiro ya lisansi yageze ku 2,938 Frw ari na cyo giciro cyo hejuru kibayeho mu mateka y'u Rwanda.
Ibi biciro byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 16 Mata 2026, bitangira kubahirizwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Mata.
Ibi biciro bishya bishyizweho nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hatangajwe ibindi bishya, aho lisansi yari yageze ku 2,303 Frw icyo gihe, ubu ikaba yageze ku 2,938 Frw.
Ni ukuvuga ko yiyongereyeho Amafaranga 635 mu byumweru bibiri gusa.
Amb. Uwihanganye yavuze ko izi mpinduka zaturutse ku ngaruka zishingiye ku ntambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bihanganyemo na Iran.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije ya COP29 (Conference of the...
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, hagaragajwe ko ubujura no gukubit...
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guveri...
Tariki 1 Ukwakira, ku isi hizizwa umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Uyu mwaka mu Rwanda, ibirori byo kwizihiza uyu ...
U Rwanda rugiye guterwa inkunga ingana na miliyoni 28$ (hafi miliyari 38 Frw) n'ikigega mpuzamahanga kirengera ibidukikije '...