Follow
Urwego rw'Igihugu rw'Ubungenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, uherutse kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira mu itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Musenyeri Mugisha Samuel akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi.
Hari hashize amezi abiri Musenyeri Mugisha Samuel ahagaritswe ku mirimo yo kuyobora Diyosezi ya Shyira kugira ngo akorweho iperereza ku byaha yashinjwaga birimo kunyereza umutungo w'iyo diyosezi.
Mu bihe bitandukanye Musenyeri Mugisha Samuel yagiye ashinjwa imiyoborere mibi n'abapasitori yirukanye mu ntangiriro za 2024 bo muri diyosezi yayoboraga, aho bagaragazaga ko yabirukanye kugira ngo abikize, ntihagire umubangamira mu migambi ye.
Kuri ubu Musenyeri Mugisha Samuel afungiwe kuri 'station' ya RIB ya Remera mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha aregwa.
RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi. Afungiwe kuri Station ya RIB…— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) January 21, 2025
RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi. Afungiwe kuri Station ya RIB…
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ingengabitekerezo ya jenoside ari virusi mbi urubyiruko rukwiriye kwirinda, rukayikumi...
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...