Follow
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera mu Rwanda muri Mata 2025.
Iri serukiramuco, rihuza abafana ba Arsenal bo muri Afurika, rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, ikaba iya kabiri rigiye kubera mu Rwanda, dore ko ryahabereye bwa mbere mu 2018.
Umuryango w’abafana ba Arsenal mu Rwanda (Rwanda Arsenal Fans Community – RAFC) wateguye ibikorwa bitandukanye uzakora mu gihe cy’iminsi itatu iri serukiramuco rizamara, kuva tariki 18 kugeza 20 Mata 2025.
Ku munsi wa mbere w’iri serukiramuco, hazabaho umuhango wo kwakira abitabiriye bazaba baturutse mu bihugu 14 bya Afurika ndetse no gusabana.
Ni mu gihe, ku munsi wa kabiri hazabaho igikorwa cyo cy’ubugiraneza kizabera kuri Aheza Healing and Career Center, aho abafana ba Arsenal bazatanga ubufasha ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse banatere ibiti by’imbuto mu karere ka Bugesera.
Ku munsi wo gusoza iserukiramuco, hazakinwa umukino wa gicuti uzahuza abafana ba Arsenal bazitabira iki gikorwa, aho nyuma yaho bazarebera hamwe umukino wa Premier League uzahuza Arsenal na Ipswich Town.
Perezida wa RAFC, Bigango Valentin, yabwiye B&B Kigali ko bishimira kuba barahawe kongera kwakira iri serukiramuco, agaragaza ko byatewe n’uburyo baryakiriye neza mu 2018.
Yagaragaje ko bafite intego yo kubyaza umusaruro ihuriro ryabo muri gahunda ziteza imbere u Rwanda.
Ati “Gufana si umurimo kuko buri muntu arafana, ariko kuba twarahuye tugakora ishyirahamwe ryo mu Rwanda, tukanahuza n’andi mashyirahamwe yo muri Afurika, bishatse kuvuga ko hari ikintu dushobora gukorera abaturage n’abo duturaniye.”
Bigango yavuze ko kandi bashimishwa no kubona Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye iri serukiramuco dore ko nawe ari umufana wa Arsenal, ahishura ko banamutumiye.
Photo: Perezida wa RAFC, Bigango Valentin.
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...