Follow
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n'iya Senegal amanota 81-59 mu mukino wa mbere wo mu itsinda C wabereye muri Dakar Arena muri Senegal mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 22 Ugushyingo 2024.
Senegal yari imbere y'u Rwanda kuva mu ntangiriro z'umukino kugeza urangiye, aho amakipe yombi yagiye kuruhuka abasore ba Ngagne De Sagana Diop bayoboye n'amanota 43-32.
U Rwanda rwatakarije umukino mu gace ka gatatu, nyuma yo gutsindwa amanota 21-10 maze Senegal ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 22 mbere yo kwinjira mu gace ka kane.
Mu gace ka nyuma, abasore ba Dr. Cheikh Sarr bagerageje kubuza Senegal kongera ikinyuranyo, banganya amanota 17-17. Umukino urangira Senegal itsinze u Rwanda n'ikinyuranyo cy'amanota 22.
Brancou Badio na Youssou Ndoye ba Senegal ni bo batsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho buri umwe yatsinze amanota 14, mu gihe Amar Sylla yatsinze amanota 13.
Ku ruhande rw'u Rwanda, William Robeyns na Shema Osborn batsinze amanota 12, buri umwe, naho Nshobozwabyosenumukiza Wilson atsinda amanota umunani.
U Rwanda ruzahura na Cameroon mu mukino wa kabiri utegerejwe kuri uyu Gatandatu saa tanu z'ijoro za Kigali.
Imikino ya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 iteganyijwe muri Gashyantare 2025. Amakipe atatu muri buri tsinda niyo azabona itike y’iri rushanwa rizabera muri Angola muri Kanama 2025, rihuze amakipe 16 agabanyije mu matsinda ane.
Photo: Antino Jackson w'u Rwanda ahanganiye umupira na Jean Jacques Boissy wa Senegal mu mu mukino wabereye i Dakar muri Senegal.
Photo: Abakinnyi b'u Rwanda, Ndizeye Dieudonne, Muhizi Prince, Nshobozwabyosenumukiza Wilson, na Dylan Schommer, batera imbaraga bagenzi babo.
Photo: Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Senegal amanota 81-59 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Photo: kipe y'igihugu ya Senegal yatsinze u Rwanda amanota 81-59 mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...