Follow
Jean Jacques Boissy yafashije REG gutsinda Patriots amanota 79-77 mu mukino wa shampiyona ya basketball mu Rwanda wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025.
Uyu mukinnyi, ukomoka muri Senegal, yatsinze amanota 32 muri uyu mukino wari urimo uguhangana kwinshi. Yasamye kandi imipira irindwi iva mu nkangara, ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo amanota.
REG yayoboye igice kinini cy'umukino, aho yari iri mbere ya Patriots mu duce dutatu twa mbere, gusa Patriots yavuye inyuma igabanya ikinyuranyo mu gace ka nyuma kugeza ubwo Cole Lamar akuyemo ikinyuranyo cyose ubwo yinjizaga amanota atatu bituma amakipe yombi anganya amanota 76-76 habura amasegonda 36 kugira ngo umukino urangire.
Amakipe yombi yakomeje gukubana muri ayo masegonda ya nyuma kugeza ubwo Boissy atsinze amanota abiri ku isegonda rya nyuma, ahesha REG itsinzi y'amanota 79-77.
Muri uyu mukino, Prinsloo Peter na Shyaka Olivier ba REG batsinze amanota 11, buri umwe.
Cole Lamar yayoboye Patriots mu gutsinda amanota menshi, aho yatsinze amanota 21. Ni mu gihe Frank Kamndoh yongeyeho amanota 19, anasama imipira 13 iva mu nkangara, naho Hagumintwari Steven atsinda amanota 16.
Ntiwaba wibeshye uvuze ko Boissy ari mu bakinnyi beza bari muri shampiyona y'u Rwanda, dore ko kuva yasinyira REG muri uyu mwaka w'imikino yagiye ayifasha kubona, ari nawe watsinze amanota menshi mu bihe bitandukanye
Boissy, wakiniye amakipe nka AS Douanes yo muri Senegal, bageranye ku mukino wa nyuma wa BAL mu 2023, ni umwe mu bakinnyi bamaze gutsinda amanota menshi muri shampiyona y'u Rwanda muri uyu mwaka w'imikino, aho ari ku mwanya wa kane n'amanota 183 mu mikino icyenda amaze gukinira REG.
Photo: Umukino wa REG na Patriots wari ishiraniro.
Photo: Shyaka Olivier wa REG ubwo yari agiye gutsinda amanota abiri.
Photo: Abakinnyi ba Patriots, Frank Kamndoh na Furaha Cadeaux de Dieu, bagerageza kubuza Shyaka Olivier gutsinda amanota.
Photo: Furaha Cadeaux de Dieu wa Patriots agerageza kugarira Prinsloo Peter wa REG.
Photo: Prinsloo Peter wa REG agerageza gutsinda amanota mu mukino wabereye muri BK Arena.
Ishyirahamawe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa mu ma...
Umuryango JOSCEEFA wateguye umwiherero uzafasha abana bifuza gukina umupira w'amaguru by'umwuga, gukabya izo nzozi, aho uzab...
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwand...
Masudi Narcisse yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla avuye mu Amagaju.
Uyu mukinnyi,...
Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Rwanda Mutsinzi Patrick amasezerano y'imyaka ibiri.