Follow
Rwaka Claude yeguye ku mirimo yo gutoza Rayon Sports y'abagore kubera kumara igihe kirekire adahembwa.
Uyu mutoza, wari umaze umwaka umwe n'igice ari umutoza mukuru wa Rayon Sports y'abagore, yahamirije B&B Kigali ko yasezeye burundu kuri iyi kipe, yambara ubururu n'umweru.
Rwaka yavuze ko yasezeye kubera ibibazo bifitanye isano n'imishahara yaraberewemo n'ikipe. Ni mu gihe n'abandi batoza bari bungirije Rwaka na bo basezeye kubera kudahembwa.
Bivugwa ko abatoza ba Rayon Sports y'abagore bari bamaze amezi atatu badahembwa.
Rwaka yabwiye B&B Kigali ko byanagorana kugaruka muri Rayon Sports y'abagore .
Ati " Byagorana kugaruka. Byasaba ibiganiro birebire."
Rwaka yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports y'abagore muri Kanama 2023, nyuma y'igihe kinini ari umutoza wungirije muri Rayon Sports y'abagabo.
Aba batoza ba Rayon Sports y'abagore beguye mu gihe iyi kipe iri kwitegura umukino wa shampiyona izakina AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Werurwe 2025, mu Nzove.
Rayon Sports imaze iminsi ifitanye ibibazo n'abakozi bayo byerekeranye n'imishahara, dore ko no mu minsi ishize umutoza wungirije wa Rayon Sports y'abagabo, Quanane Sellami, yasezeye ku mirimo ye kubera ibibazo birimo ibirarane yari aberewemo.
Ishyirahamawe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa mu ma...
Umuryango JOSCEEFA wateguye umwiherero uzafasha abana bifuza gukina umupira w'amaguru by'umwuga, gukabya izo nzozi, aho uzab...
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwand...
Masudi Narcisse yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla avuye mu Amagaju.
Uyu mukinnyi,...
Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Rwanda Mutsinzi Patrick amasezerano y'imyaka ibiri.