Follow
APR yanganyije na Rutsiro 0-0 mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru, tariki 10 Ugushyingo 2024.
Iyi yari inshuro ya gatatu APR inanirwa kwinjiza igitego mu mukino wa shampiyona muri uyu mwaka w'imikino, dore ko byayibayeho ubwo yakirwaga na Etincelles ndetse n'ubwo yanganyaga na Gorilla, umukino waje kuviramo iyi kipe y'ingabo z'igihugu guterwa mpaga kubera gukinisha umubare w'abanyamahanga urenze uwemewe muri shampiyona.
Kuri ubu APR ikaba imaze kwinjiza igitego kimwe gusa muri shampiyona, uramutse uvanyemo ibitego bibiri bya penaliti iheruka gutsinda Vision tariki 7 Ugushyingo 2024.
Iyi kipe, itozwa na Darko Novic, yahise ifata umwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya, aho ifite amanota umunani mu mikino itanu imaze gukina.
Ni mu gihe Rutsiro yo yagumye ku mwanya wa 10 n'amanota icyenda mu mikino icyenda imaze gukina, aho ifite umwenda w'ibitego bibiri.
Ishyirahamawe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa mu ma...
Umuryango JOSCEEFA wateguye umwiherero uzafasha abana bifuza gukina umupira w'amaguru by'umwuga, gukabya izo nzozi, aho uzab...
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwand...
Masudi Narcisse yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla avuye mu Amagaju.
Uyu mukinnyi,...
Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Rwanda Mutsinzi Patrick amasezerano y'imyaka ibiri.