Follow
Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi Ayabonga Lebitsa yamaze kumvikana na Rayon Sports kugira ngo yongere ayigarukemo, nyuma y'ukwezi kurenga batandukanye.
Amakuru agera kuri B&B Kigali avuga ko uyu mutoza, ukomoka muri Afurika y'Epfo, ararara ageze i Kigali, agahita ahabwa amasezerano mashya.
Ayabonga yatandukanye na Rayon Sports mu mpera z'Ukuboza 2024 ku busabe bwe, nyuma y'umwaka umwe n'igice yari ayimazemo, aho yasezeye ikipe ayibwira ko agiye kubera impamvu z'umuryango zirimo kurwaza umugore we.
Gusa icyo gihe B&B Kigali yamenye ko bimwe mu byatumye Ayabonga asezera Rayon Sports birimo ko uyu mutoza yabonaga atemerwa n'umutoza mukuru Robertinho, wifuzaga ko asimburwa.
Robertinho, uzwiho gukunda gukorana n'abantu bamenyeranye byumwihariko abo bakoranyeho mbere, yifuzaga ko yakorana na Hategekimana Corneille, wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Gasogi United icyo gihe, bari barakoranye mu makipe nka Simba yo muri Tanzania mu 2023.
Ndetse byaje kurangira Hategekimana ari we usimbuye Ayabonga muri Rayon Sports.
Nyuma y'iminsi Ayabonga asezeye kuri Rayon Sports, ubuyobozi bw'ikipe bwongeye kumuganiriza, dore ko mu gihe bamaranye bwishimiye umusaruro yatanze ndetse akaba akundwa n'abakinnyi b'iyi kipe, bumusaba ko yagaruka.
Mu ntangiriro z'uku kwezi Perezida Twagirayezu Thaddée yabwiye itangazamakuru ko bamaze igihe bari kuganiriza Ayabonga kugira ngo agaruke mu ikipe.
Biteganyijwe ko Hategekimana, wari warasimbuye Ayabonga, ahita ashyirwa muri Rayon Sports y'abagore.
Ishyirahamawe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa mu ma...
Umuryango JOSCEEFA wateguye umwiherero uzafasha abana bifuza gukina umupira w'amaguru by'umwuga, gukabya izo nzozi, aho uzab...
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwand...
Masudi Narcisse yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla avuye mu Amagaju.
Uyu mukinnyi,...
Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Rwanda Mutsinzi Patrick amasezerano y'imyaka ibiri.