Follow
Byiringiro Lague yavuze ko impamvu amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' ari uko umutoza mukuru atashimye imikinire ye, ashimangira ko nta kibazo bafitanye.
Uyu rutahizamu wa Sandvikens IF yagize ati "Numva haricyo umutoza atambonyemo abona ku bandi dukina ku mwanya umwe."
Byiringiro yagaragaje ko ikibazo cyabayeho hagati ye n'umutoza mukuru, Frank Torsten Spittler, ari uburyo yitwaye mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Madagascar ibitego 2-0 tariki 25 Werurwe 2024, aho uyu mukinnyi yakubise agacupa hasi kubera umujinya ubwo yari amaze gusimbuzwa.
Gusa avuga ko ibyo byose byarangiye kubera ko yanasabye imbabazi umutoza Torsten, ndetse bakaba banaganira.
Yagize ati “Iyo umuntu arakaye akora amakosa aba atateganyije ariko byararangiye.”
Muri icyo kiganiro Byiringiro yagiranye n'urubuga rwa YouTube rwitwa Jako Media Show, yavuze ko mu mpera z'uyu mwaka w'imikino ashobora gutandukana na Sandvikens IF, yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.
Yagize ati "Abafana bange bitege ko muri uyu mwaka ndajya mw'ikipe ikomeye, mbahishiye ibintu byiza."
Ishyirahamawe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa mu ma...
Umuryango JOSCEEFA wateguye umwiherero uzafasha abana bifuza gukina umupira w'amaguru by'umwuga, gukabya izo nzozi, aho uzab...
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwand...
Masudi Narcisse yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla avuye mu Amagaju.
Uyu mukinnyi,...
Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Rwanda Mutsinzi Patrick amasezerano y'imyaka ibiri.