Follow
Byiringiro Lague yaseshe amasezerano yari afitanye na Sandvikens IF, nyuma y'imyaka ibiri ayikinira.
Uyu mukinnyi w'imyaka 24 yari asigaje amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe, yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden, gusa nyuma y'ubwumvikane bw'impande zombi bemeranywa gutandukana.
Mu Ukwakira 2024, Byiringiro yari yaciye amarenga ko afite gahunda yo kuva muri Sandvikens IF akerekeza mu ikipe ikomeye.
Ati "Abafana banjye bitege ko muri uyu mwaka nzajya mu ikipe ya 'danger.' Mbahishiye ibintu byiza."
Byiringiro yageze muri Sandvikens IF muri Mutarama 2023 avuye muri APR, yari amazemo imyaka itanu.
Mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe yo muri Sweden, Byiringiro yitwaye neza dore ko yatsinze ibitego umunani, anayifasha kuzamuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri.
Icyakora mu mwaka w'imikino we wa kabiri ntibyamugendekeye neza, aho yagize ikibazo cy'imvune nyuma agarutse, atsinda igitego kimwe gusa mu mikino 15.
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...