Follow
Ishyirahamawe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa mu matora ya Komite Nyobozi, ategerejwe tariki 30 Kanama 2025.
Shema Fabrice, usanzwe ari Perezida wa AS Kigali, ni we mukandida rukumbi wemerewe na FERWAFA kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, nk'uko bigaragara mu rutonde rw'agateganyo rwasohotse mu ijoro ryo ku wa 28 Nyakanga 2025.
Ni mu gihe kandi abazakorana na Shema mu gihe yatorerwa kuyobora FERWAFA, nabo bemerewe kwiyamamaza.
Abo barimo Gasarabwe Claudine uziyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Ubutegetsi n'Imari, Mugisha Richard uziyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekiniki, Nshuti Thierry uziyamamaza ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Imari, ndetse n'abandi.
Mu matora ya FERWAFA, ategerejwe mu mpera za Kanama 2025, hazakoreshwa uburyo bwa lisiti, aho hazatorwa Perezida, maze akihitiramo abo bazakorana nk'uko byemejwe n'inama y'inteko rusange idasanzwe yateranye ku wa 3 Gicurasi 2025.
Nubwo Shema ari we wenyine wemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA, si we gusa wari watanze kandidatire kuri uwo mwanya, dore ko Hunde Rubegesa Walter na we yari yatanze kandidatire ye, gusa aza kuyikuramo habura igihe gito ngo hemezwe abemerewe kwiyamamaza, aho yavugaga ko byatewe no kubura ibyangombwa kw'abari kuri lisiti ye.
Hunde Rubegesa yagaragaje ko we n'itsinda rye bashyiriweho amananiza, bagatinda guhabwa 'Criminal Records' aho avuga ko bazihawe habura iminota itatu ngo isaha yo gutanga ibyangobwa igere.
Ni mu gihe Rurangirwa Louis, wari umwe mu bari mu itsinda rya Hunde Rubegesa, yavuze ko "amatora ya FERWAFA arimo uburiganya," atabaza Perezida Paul Kagame ngo aze ayakurikirane.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Rurangirwa yagize ati "Ntibyumvikana uburyo uruhande rumwe rubona ibyangombwa, urundi rukabibura kandi bitangwa n'urwego rumwe rwa Leta."
FERWAFA yatangaje ko abatibonye ku rutonde rw'agateganyo, bakaba batishimiye icyo cyemezo cya Komisiyo y'amatora, "bemerewe kujuririra icyo cyemezo hagati ya tariki 30 Nyakanga 2025 na 4 Kanama 2025 nk'uko bikubiye mu ngengabihe y'amatora y'abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA."
FERWAFA imaze imyaka ibiri iyoborwa na Munyantwali Alphonse, wasimbuye Nizeyimana Mugabo Olivier, wari weguye manda ye y'imyaka ine itarangiye.
Photo: Hunde Rubegesa Walter yakuwe kandidatire mu biyamamariza kuba Perezida wa FERWAFA. Ifoto ya RBA
Umuryango JOSCEEFA wateguye umwiherero uzafasha abana bifuza gukina umupira w'amaguru by'umwuga, gukabya izo nzozi, aho uzab...
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwand...
Masudi Narcisse yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla avuye mu Amagaju.
Uyu mukinnyi,...
Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Rwanda Mutsinzi Patrick amasezerano y'imyaka ibiri.
Rayon Sports yahishuye umugambi ifite wo kugabanya amafaranga ihemba abakozi bayo, kugira ngo irwanye amadeni no kudahembera...