Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatesheje agaciro ubusabe bwa APR n'Amagaju, zari zagaragaje ko zitahawe ubutabera bukwiye mu mikino yazo y'umunsi wa gatanu ya shampiyona, ndetse rinahagarika abasifuzi babiri.

Nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona wabaye ku wa 25 Ukwakira 2025, APR yahise yandikira FERWAFA ivuga ko itishimiye uburyo yasifuriwe muri uwo mukino, wayobowe na Rulisa Patience.

APR yavugaga ko guha ikarita ya kabiri y'umuhondo, yavuyemo y'umutuku, umukinnyi wayo Ronald Ssekiganda, ndetse no kudatanga penaliti ubwo Nizigiyimana Karim Mackenzie wa Kiyovu Sports yasaga nk'uwakoreye ikosa Denis Omedi mu rubuga rw'amahina ari ibyemezo bidahwitse.

Gusa mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu, tariki 29 Ukwakira 2025, FERWAFA yavuze ko "nyuma y'uko Komisiyo ishinzwe Imisifurire isuzumye neza amashusho y'umukino wa APR na Kiyovu, "yasanze umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino."

Yongeraho ko "ibisobanuro birambuye kuri iki cyemezo, byashyikirijwe abo bireba."

Ku rundi ruhande, Amagaju nayo yari yandikiye FERWAFA agaragaza ukutishimira ibyemezo by'imisifurire byafatiwe mu mukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona, yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Amagaju yavugaga ko atishimiye icyemezo umusifuzi wo hagati, Kayitare David, yafashe cyo guha ikarita y'umutuku umukinnyi wayo Rwema Amza agaragaza ko yakoreye ikosa Aziz Bassane wa Rayon Sports.

Iyi kipe y'i Nyamagabe yagaragaza ko Rwema nta kosa yakoreye Aziz ryatuma ahabwa ikarita itukura.

Icyakora FERWAFA yatangaje ko Komisiyo yayo ishinzwe imisifurire "igendeye ku mashusho ifite, inagendeye kuri raporo ya komiseri w'umukino, yasanze bigaragara ko umusifuzi yari ari hafi y'ahabereye igikorwa (action) abireba neza (proximity and angle of view)."

Yakomeje igira iti "Bityo ikaba yemeje ko umusifuzi yafashe icyemezo gikwiye. Ibisobanuro birambuye kuri iki cyemezo, byashyikirijwe abo bireba."

FERWAFA yongeye guhagarika abasifuzi

FERWAFA kandi yahagaritse abasifuzi babiri, Kwizera Olivier, wari umusifuzi wo hagati mu mukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona wahuje Bugesera na AS Muhanga, ndetse na Mbonigena Seraphin, wari umusifuzi wo ku ruhande.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryavuze ko icyemezo cyo guhagarika aba basifuzi cyafashwe hagendewe kuri raporo ya komiseri w'uyu mukino, warangiye AS Muhanga itsinze Bugesera igitego 1-0 – itsinzi ya mbere AS Muhanga yari ibonye muri shampiyona y'uyu mwaka – ndetse n'amashusho y'umukino.

Komisiyo ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA yavuze ko raporo ya komiseri ndetse n'amashusho byagaragaje ko ku munota wa 20, umunyezamu wa AS Muhanga, Hategekimana Bonheur, yarenze urubuga rw'amahina, agarura umupira n'amaboko yombi, akora ikosa ryo kubuza uburyo bwo gutsinda bugaragara "denying an obvious goal-scoring opportunity (dogso)."

Mu busanzwe iryo kosa rihanishwa umupira w'umuterekano (direct free-kick) ndetse hakanatangwa ikarita y'umutuku ku mukinnyi warikoze, "ariko abasifuzi baretse umukino urakomeza ntakosa basifuye."

Iyi komisiyo yakomeje ivuga ko yasanze, "ku munota wa 45+1, umupira warakoze ku kuguru k'umusifuzi (Kwizera Olivier), aho yagombaga guhagarika umukino agakurikiza uko amategeko abiteganya. Ariko yaretse umukino urakomeza havamo n'igitego cya AS Muhanga."

Ibyo byatumye FERWAFA ihagarika umusifuzi Kwizera Olivier ibyumweru bitanu n'kuko amategeko yayo yo mu 2019 abiteganya.

Nah Mbonigena Seraphin ahanishwa guhagarikwa ibyumweru bine, kubera kudafasha umusifuzi wari hagati mu kibuga (Kwizera Olivier) "mu kumenya ko umunyezamu yakoreye umupira hanze y'urubuga rw'amahina, kandi biri mu nshingano ze."

FERWAFA imaze igihe yarahagurukiye imisifurire, dore ko mu cyumweru gishize yari yahagaritse abasifuzi batatu – Ishimwe Jean Claude, Mugabo Eric, na Habumugisha Emmanuel – kubera amakosa y'imisifurire nabo bakoze mu mikino y'umunsi wa gatatu n'umunsi wa kane ya shampiyona.