Follow
Fitina Omborenga yasabye Rayon Sports ko batandukana kubera ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano.
Mu ibaruwa yandikiye Rayon Sports ku wa 6 Gicurasi 2025, uyu mukinnyi w'inyuma ku ruhande rw'iburyo yasabye ikipe gusesa amasezerano bafitanye biciye mu bwumvikane kubera ko itamuhaye amafaranga yo gusinyira ikipe imusigayemo.
Omborenga kandi yavuze ko kudahemberwa ku gihe ari indi mpamvu yatumye yifuza gutandukana na Rayon Sports.
Yagize ati "Mbandikiye iyi baruwa ngirango dusese amasezerano n'ikipe ya Rayon Sports ku bwumvikane kubera ko mutubahirije ibikubiye mu masezerano, harimo kutampa 'recrutement' yanjye yasigaye no kutampembera ku gihe."
Omborenga yageze muri Rayon Sports mu mpera za Kamena 2024, ayisinyira amasezerano y'imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana na APR, yari amazemo imyaka irindwi.
Si ubwa mbere abakinnyi ba Rayon Sports bavuzweho kwigaragambya kubera kudahabwa ibyo bumvikanye n'iyi kipe yambara ubururu n'umweru, dore ko myugariro Nsabimana Aimable yanze gukora imyitozo mu ntangiriro z'uyu mwaka kubera ideni ringana na miliyoni 5 Frw ikipe yari imubereyemo."
Muri Mata 2025, abakinnyi ba Rayon Sports bongeye kuvugwaho kwivumbura, basaba ikipe kwishyurwa ibirarane by'imishahara baberewemo.
Ndetse iyi kipe, ikomoka i Nyanza, yagiye gukina umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ku wa 4 Gicurasi 2025, ikibereyemo ibirarane by'imishahara abakinnyi bayo.
Biravugwa ko hari abandi bakinnyi bateganya kwandikira ubuyobozi bwa Rayon Sports, basaba kwishyurwa amafaranga baberewemo arimo imishahara ndetse n'ayo bemerewe basinyishwa.
Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, iheruka mu myaka itandatu ishize, ndetse ikaba yitegura umukino w'umunsi wa 26 izakina na Rutsiro kuri uyu wa Kane.
Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Barcelona ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyu...
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...