Follow
Kiyovu Sports yatsinzwe na Gasogi United ibitego 4-3, mu mukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pele Stadium..
Uyu wari umukino wa karindwi wikurikiranya Kiyovu Sports itsinzwe muri shampiyona muri uyu mwaka w'imikino.
Malipangou Christian wa Gasogi United niwe wafunguye amazamu muri uyu mukino ku munota wa 14.
Nyuma y'iminota ine Nizeyimana Djuma yishyurira Kiyovu mbere y'uko Malipangou na Mudeli Akbar batsinda, bagafasha Gasogi kujya kuruhuka iyoboye n'ibitego 3-2, dore ko Mugisha Desire yatsindiye Kiyovu igitego mu minota y'inyongera y'igice cya mbere.
Mu gice cya kabiri, Ndikumana Danny, wavuye muri APR, yatsindiye Gasogi igitego cya kane ku munota wa 75.
Mu minota ya nyuma y'umukino, Dufitimana Pacifique yatsindiye Kiyovu, agabanya ikinyuranyo, umukino urangira Gasogi ibonye itsinzi y'ibitego 4-3.
Nyuma y'umukino, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yavuze ko atishimiye umusaruro ikipe ye yatahanye nubwo babonye amanota atatu, gusa ashima uburyo umutoza wa Gasogi United, Bienvenue Tchiamas, yakinishijemo ikipe.
Ati "Ndanenga cyane ba myugariro bacu kuko yatanze impano (cadeaux) zitabaho, nta gitego Kiyovu yatsinze wavuga ko yaruhiye ikagikorera."
Photo: Ndikumana Danny (ibumoso) na Malipangou Christian (iburyo) ni bamwe mu bafashije Gasogi United gutsinda Kiyovu ibitego 4-3.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...