Follow
Ibitego bibiri bya Mamadou Sy kuri penaliti byafashije APR gutsinda Vision ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Iyi tsinzi ya kabiri APR ibonye muri shampiyona muri uyu mwaka w'imikino yahise ituma izamukaho umwanya umwe ku rutonde, ifata umwanya wa 13 aho ifite amanota arindwi mu mikino ine imaze gukina.
APR yaje muri uyu mukino nyuma yo guterwa mpaga kubera gushyira mu kibuga umubare w'abanyamahanga urenze uwemewe n'amategeko ya FERWAFA mu mukino yanganyije na Gorilla 0-0 tariki 3 Ugushyingo.
Ni mu gihe, Mbarushimana Abdul yari agiye gutoza umukino we wa mbere nk'umutoza mukuru wa Vision, inshingano yahawe mu ntangiriro z'iki cyumweru.
Ibitego bibiri byose APR yatsinze byabonetse kuri penaliti zidavugwagaho rumwe na benshi. Mamadou Sy yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 12 kuri penaliti, nyuma yuko Mugisha Gilbert ateye ishoti rigafata ukuboko kwa Faustin Ndikumana, maze umusifuzi Dushimimana Eric ahita atanga penaliti.
Ni mu gihe penaliti ya kabiri yavuyemo igitego cya kabiri yabonetse nyuma yuko Byiringiro Jean Gilbert agaragaye nk'uwatezwe amaguru na Stephen Bonney mu rubuga rw'amahina.
Nyuma y'umukino, umutoza mukuru wa APR, Darko Novic, yagaragaje ko ari guhura n'imbogamizi zo kutagira abakinnyi be bose icyarimwe, dore ko igihe kinini abenshi baba bahamagawe mu ikipe y'igihugu.
Photo: Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga (uri hagati) ari kumwe na Brig. Gen. Deo Rusanganwa (ibumoso) ushobora kugirwa Chairman mushya wa APR ni bamwe mu bitabiriye umukino.
Photo: APR yahise ifata umwanya wa 13 nyuma yo gutsinda Vision ibitego 2-0.
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...