Follow
Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi yashyize umucyo ku majwi ye yumvikanye asaba myugariro wa Musanze, Shafiq Bakaki, kwitsindisha ku mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona wahuje Musanze na Kiyovu Sports.
Mugiraneza yabwiye B&B Kigali ko yabikoze ashaka kumenya koko niba Bakaki ajya atsindisha ikipe nk'uko byamuvuzweho mu mukino, Musanze yatsinzwemo na Vision ibitego 3-0 mu mpera za 2024, kuko yifuzaga ko Muhazi United yazamugura mu mwaka w'imikino utaha, ariko yasanga ariko bimeze akabireka.
Mu majwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku wa 17 Werurwe 2025, Mugiraneza yumvikanye asaba Bakaki kumufasha we na bagenzi be bakitsindisha imbere ya Kiyovu Sports kugira ngo iyi kipe yo ku Mumena itazamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri kandi barumvikanye ko azayitoza mu mwaka w'imikino utaha.
Bakaki yahakaniye Mugiraneza amubwira ko ntacyo yamufasha kubyerekeranye no kwitsindisha kubera ko ari mu gisibo cya Ramadhan.
Nyuma y'uko ayo majwi ageze hanze, Muhazi United yahise ihagarika Mugiraneza, usanzwe ari umutoza wayo wungirije, ivuga ko iri gukora iperereza.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo riherutse gutangaza ko ryatangiye gukurikirana ibyakozwe na Mugiraneza kugira ngo harebwe niba bigize icyaha gihanwa n'amategeko yayo.
Mu itangazo yashyize hanze ku wa 18 Werurwe 2025, FERWAFA yagize iti "Iki kibazo cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA. Imyanzuro y'urwo rwego izatangazwa mu gihe gikwiye."
Ishyirahamawe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa mu ma...
Umuryango JOSCEEFA wateguye umwiherero uzafasha abana bifuza gukina umupira w'amaguru by'umwuga, gukabya izo nzozi, aho uzab...
Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwand...
Masudi Narcisse yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gorilla avuye mu Amagaju.
Uyu mukinnyi,...
Mukura Victory Sports yasinyishije rutahizamu w'umunya-Rwanda Mutsinzi Patrick amasezerano y'imyaka ibiri.