Follow
Umukinnyi wa Chelsea, Mykhailo Mudryk, yasanzwemo ibyongerambaraga mu mubiri bitemewe.
Ni nyuma y'ibipimo, bihoraho, byafashwe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Bwongereza (FA), aho byagaragaje ko mu nkari za Mudryk harimo ibyongerambaraga bitemewe.
Nkuko tubikesha The Athletic, Mudryk yasanzwemo 'meldonium' mu bipimo yafashwe avuye mu mikino y'ikipe y'igihugu ya Ukraine mu Ugushyingo.
Meldonium ni umuti ukoreshwa cyane n'abafite uburwayi bw'umutima. Ku bakinnyi, uyu muti ushobora kubafasha kutaruha vuba mu gihe bari mu bikorwa by'ingufu nk'imyitozo cyangwa umukino, ufasha kandi mu kuruhuka vuba nyuma yo gukoresha umubiri.
Uyu muti ukaba warashyizwe mu bitemewe n'urwego rushinzwe kurwanya ikoreshwa ry'imiti yongera imbaraga (WADA) mu 2016.
Mudryk w'imyaka 23 yatangaje ko atigeze anywa cyangwa ngo akoreshe ibyongerambaga ibyaribyo byose ku bushake, agaragaza ko we na Chelsea bagiye kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyateye iyo misemburo yasanzwe mu mubiri we.
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...