Follow
Rayon Sports yatsindiye Musanze igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane mu mukino w'umunsi wa cyenda wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatatu.
Igitego cyatsinzwe na Charles Bbaale ku munota wa 51 nicyo cyahesheje Rayon Sports itsinzi, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 17 mu mikino irindwi imaze gukina.
Bbaale, winjiye mu kibuga asimbuye, yatsindiye iki gitego mu rubuga rw'amahina nyuma yuko Muhire Kevin ateye koruneri, umunyezamu wa Musanze agarura umupira n'ikiganza, usanga uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda ahagaze mu rubuga rw'amahina, ahita atsinda igitego n'ukuguru kw'ibumoso.
Nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cyayo, Musanze yahise isubira inyuma, ijya ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota arindwi mu mikino umunani imaze gukina.
Umutoza mukuru wa Musanze, Habimana Sosthene, yagaragaje ko Rayon Sports yabarushije inararibonye mu kibuga kubera ko bari bagerageje kwirinda amakosa no gukina neza ariko ikosa rimwe bakoze rihita rituma batsindwa igitego.
Yagaragaje ko kandi Musanze ikeneye rutahizamu kuko itarabona umusimbura wa Peter Agblevor werekeje muri Police FC.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Ugushyingo 2024, Rayon Sports izakina na Etincelles kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w'ikirarane wa shampiyona.
Photo: Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Charles Bbaale cyabahesheje amanota atatu.
Photo: Umunya-Cameroon Aziz Bassane wa Rayon Sports ni umwe mu bigaragaje muri uyu mukino.
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...