Follow
Samuel Eto'o yahagaritswe amezi atandatu atitabira imikino y'umupira w'amaguru nyuma y'imyitwarire idahwitse yagaragaje mu gikombe cy'isi cy'abari munsi y'imyaka 20 mu bagore.
Ibi bihano, Eto'o yahawe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku isi (FIFA), bizatuma atitabira imikino yose mu byiciro by'abagabo no mu bagore mu mezi atandatu ari imbere.
FIFA ntiyasobanuye neza iyo myitwarire yaranze Eto'o, wahoze ari rutahizamu ukomeye mu makipe nka Barcelona, Inter Milan, ndetse n'ikipe y'igihugu ya Cameroon.
Gusa ibinyujije mw'itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, tariki 30 Nzeri 2024, FIFA yavuze ko Eto’o yagaragaje imyitwarire idakwiriye mu mukino wa 1/8 ikipe y’igihugu ya Cameroon y’abari munsi y’imyaka 20 yatsizwemo na Brazil ibitego 3-1 mu gikombe cy’isi cy’abari munsi y’iyo myaka mu bagore cyaberaga i Bogota, muri Colombia, mu kwezi gushize.
Bivugwa ko Eto’o yarakajwe cyane na penaliti yahawe Brazil yatumye ibishyura muri uwo mukino, waje kurangira banatsinzwe, maze uyu mugabo w’imyaka 43 agaragaza imyitwarire idahwitse.
Nubwo yahawe ibyo bihano ariko, Eto’o arakomeza imirimo ye yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon (Fecafoot), yatangiye mu 2021.
Hari hashize hafi amezi atatu Eto’o aciwe amande y’ibihumbi Magana abiri by’amadorali y’Amerika ($200,000) n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) kubera gukorana n’ikigo gitanga serivisi zo gutega ku mikino (betting) cyitwa 1XBET.
Ibi byaje nyuma y’ibirego yaregwaga birimo gutega no kugura imikino yo muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Cameroon, aho yaje kugirwa umwere nyuma yuko CAF ibiburiye ibimenyetso.
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...