Follow
Rwanda Premier League yatangaje ko shampiyona y'icyiciro cya mbere izasubukurwa mu mpera z'iki cyumweru, hakinwa umukino w'umunsi wa gatandatu, wari wasubitswe kubera gahunda z'ikipe y'igihugu 'Amavubi.
Uru rwego, rureberera rukanayobora shampiyona y'icyiciro cya mbere, rwisubiyeho nyuma y'inama rwagiranye n'amakipe akina muri iyi shampiyona ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' tariki 15 Ukwakira 2024.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rwanda Premier League yagize iti "Nyuma y'ibiganiro n'abayobozi b'amakipe ndetse na FERWAFA, Rwanda Premier League izakomeza ku matariki ya 19, 20, na 21 Ukwakira 2024 hakinwa umunsi wa 6."
ITANGAZO pic.twitter.com/nC2L25quDQ— Rwanda Premier League (@RwandaLeague) October 17, 2024
ITANGAZO pic.twitter.com/nC2L25quDQ
Tariki 10 Ukwakira 2024 nibwo Rwanda Premier League yari yatangaje ko umunsi wa gatandatu usubitswe kubera gahunda z'ikipe y'igihugu.
Kuva ubwo, abakinnyi, abatoza, abakunzi b'umupira w'amaguru nyarwanda ndetse n'abandi bawukurikiranira hafi, bagiye bagaragaza imbogamizi z'iryo subikwa rya shampiyona.
Ishimwe Fistona wa Rayon Sports yabwiye B&B Kigali ko isubikwa rya shampiyona ridindiza abakinnyi kubera ko umukinnyi agirwa n'imikino.
Yagize ati "Ubundi iyo umukinnyi ari gukina nibwo aba umukinnyi. Rero iyo shampiyona itangiye umukinnyi agakina umukino umwe cyangwa ibiri agahagarara, hagashira igihe kingana gutya bimusubiza inyuma kubera ko urwego yari agezeho ruhita rusubira inyuma agatangira bushya."
Yakomeje ati "Ni ikintu kibi gituma urwego rw'abakinnyi rutazamuka ahubwo ruhora hahandi."
Imwe mu mikino itegerejwe cyane mu mpera z'iki cyumweru, harimo uzahuza Rayon Sports na Bugesera ndetse ndetse n'uzahuza APR na Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda na saa kumi n'Ebyiri z'umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.
Uko gahunda y'umunsi wa 6 wa Rwanda Premier League iteye.Uzareba uwuhe mukino?#RwandaPremierLeague #RPL2024_2025 #RPL pic.twitter.com/K2vBpPDxlB— Rwanda Premier League (@RwandaLeague) October 17, 2024
Uko gahunda y'umunsi wa 6 wa Rwanda Premier League iteye.Uzareba uwuhe mukino?#RwandaPremierLeague #RPL2024_2025 #RPL pic.twitter.com/K2vBpPDxlB
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...