Follow
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Frank Torsten Spittler, ntabwo azatoza imikino ibiri Amavubi azakina na Sudani y'Epfo mu gushaka itike ya CHAN 2024 muri uku kwezi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryavuze ko uyu mutoza, ukomoka mu Budage, agiye gusubira iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru nkuko amasezerano ye abimwemerera.
Biteganyijwe ko Rwasamanzi Yves na Mulisa Jimmy, bamwungirije, ari bo bazatoza imikino ya Sudani y'Epfo, ubanza n'uwo kwishyura, itegerejwe tariki 22 na 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN 2024.
Torsten agiye kwerekeza mu biruhuko by'iminsi mikuru atarahabwa amasezerano mashya, dore ko ayo asanganywe azarangirana n'umwaka wa 2024.
Mu minsi ishize Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye itangazamakuru ko bari mu biganiro n’uyu mutoza byo kumwongerera amasezerano.
Torsten yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023, ahabwa amasezerano y'umwaka umwe.
Photo: Frank Torsten Spittler agiye kwerekeza mu biruhuko by'iminsi mikuru atarahabwa amasezerano mashya.
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...
Rayon Sports yatangaje ko izikura mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro mu gihe Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (F...
Mukura ishobora guterwa mpaga na Rayon Sports ku mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro iyi kipe y’i Huye yari yakiriye...