Follow
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Frank Torsten Spittler, ntabwo azatoza imikino ibiri Amavubi azakina na Sudani y'Epfo mu gushaka itike ya CHAN 2024 muri uku kwezi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryavuze ko uyu mutoza, ukomoka mu Budage, agiye gusubira iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru nkuko amasezerano ye abimwemerera.
Biteganyijwe ko Rwasamanzi Yves na Mulisa Jimmy, bamwungirije, ari bo bazatoza imikino ya Sudani y'Epfo, ubanza n'uwo kwishyura, itegerejwe tariki 22 na 28 Ukuboza 2024 mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN 2024.
Torsten agiye kwerekeza mu biruhuko by'iminsi mikuru atarahabwa amasezerano mashya, dore ko ayo asanganywe azarangirana n'umwaka wa 2024.
Mu minsi ishize Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye itangazamakuru ko bari mu biganiro n’uyu mutoza byo kumwongerera amasezerano.
Torsten yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023, ahabwa amasezerano y'umwaka umwe.
Photo: Frank Torsten Spittler agiye kwerekeza mu biruhuko by'iminsi mikuru atarahabwa amasezerano mashya.
El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani, yari iherutse gusaba gukina muri shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League) ndetse ...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatesheje agaciro ubusabe bwa APR n'Amagaju, zari zagaragaje ko zitah...
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...